Green Brigade

Green Brigade

Green Brigade

Green Brigade Fan club yashinzwe mu mwaka wa 2017, ni itsinda ry'abafana ba Kiyovu Sports ryaje rifite intego yo guhindura imifanire ku bibuga, aho bafana ikipe yabo kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Indangagaciro za GREEN BRIGADE ni discipline (ikinyabupfura), ponctuality (kubahiriza isaha), respect (kubahana). Abagize GREEN BRIGADE ntibatuka abasifuzi, ntibatuka abatoza cg abakinnyi kandi bubaha abandi bafana.

Abagize GREEN BRIGADE bemera ihame nyabutatu ry'umusaruro w'umukino, ikipe yatsindwa yatsinda  cyangwa ikanganya barayishimira bakanayikomera amashyi.

GREEN BRIGADE iharanira ko ibendera rya Kiyovu Sports rizamuka mu gihugu hose kandi aho equipe yabo igiye gukina  imikino yose GREEN BRIGADE ntihatangwa igomba kuba iri inyuma yayo.

GREEN BRIGADE ntifana umuyobozi uwo ariwe wese, uyoboye ikipe  wese iramushyigikira.  GREEN BRIGADE yemera ko akazi kayo ari gufana Kiyovu Sports ubudacogora.

Club Members

Mussa Sekabaraga