• Umuryango wa Kiyovu Sports wibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuryango wa Kiyovu Sports wibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aho wibutse abari Abayobozi, Abakinnyi 'Abakunzi bawo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni Igikorwa cyahuriranye n'isabukuri y'imyaka 62 umuryango wa Kiyovu Sports ubonye ubuzima gatozi. Bakaba barahisemo ko kuri iyi Tariki ya 11 Gicurasi buri mwaka hazajya haba Igikorwa cyo Kwibuka abari Abayobozi,Abakinnyi, Abakunzi,n'inzirakarengane bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

  • Umuryango wa Kiyovu Sports wunamiye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Kuri iki cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025 abagize umuryango wa Kiyovu Sports barangajwe imbere na president wabo Nkurunziza David hamwe na Vice President Karangwa Joseph basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye i Nyanza ya Kicukiro, bunamira kandi bashyira indabo aharuhukiye Abatutsi basaga ibihumbi 105, harimo ibihumbi 3 by'abiciwe aho i Nyanza.