Kuri iki cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025 abagize umuryango wa Kiyovu Sports barangajwe imbere na president wabo Nkurunziza David hamwe na Vice President Karangwa Joseph basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye i Nyanza ya Kicukiro, bunamira kandi bashyira indabo aharuhukiye abacu.
Ubusanzwe itariki ya 11 Gicurasi ni umunsi Kiyovu Sports yizihizaho isabukuru yo kuvuka kwayo ibona ubuzima gatozi, nyamara kuba uwo munsi uba mu gihe cy'iminsi ijana yo Kwibuka, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasanze kandi bwemeza ko buri mwaka iyo tariki, Umuryango wa Kiyovu Sports uzajya uyizihiza mu bikorwa byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nko gusura inzibutso za jenoside no kwamagana jenoside n'ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazongera kubaho ukundi. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'Abayovu bo mu ngeri zose, abari mu nzego z'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, abagize za fan clubs zinyuranye, abakinnyi baba abo mu ikipe nkuru utaretse n'abo mu irerero rya Kiyovu Sports.
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe ukuntu Abatutsi bahungiye muri ETO Kicukiro (ubu ni IPRC ishami rya Kicukiro) ku itariki ya 11 Mata 1994 batereranwe n'ingabo z'umuryango w'Abibumbye za Minuar, zari zigizwe n'abasirikari bakomoka mu gihugu cy'Ububirigi, bakabatererana, nuko ingabo za leta ya Habyarimana, abajandarume n'abasirikare hamwe n'Interahamwe bigabiza abo batutsi batangira Kubica, babajyana kuri Sonatubes mbere yo kubakoresha urugendo rw'inzira y'umusaraba ruberekeza i Nyanza aho biciwe urw'agashinyaguro. Icyo gihe Abatutsi basaga ibihumbi 3 barishwe, bukeye bwaho, ku itariki ya 12 Mata ingabo z'Inkotanyi ziratabara zishobora kuharokora abantu ijana.
Nyuma yo kunamira Abatutsi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abitabiriye iki gikorwa batambagijwe mu busitani bwo Kwibuka, bigishwa amateka kandi bagaragarizwa ku ruhande rumwe ibimenyetso byaranze jenoside hirya no hino mu gihugu cyacu, ku rundi ruhande bagaragarizwa bimwe mu biranga umuryango nyarwanda byifashishijwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukemura ibibazo bikomeye byakurikiyeho, ndetse n'ibigaragaza icyerekezo cy'igihugu cyacu hashingiwe ku miyoborere myiza.
President wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David afashe ijambo yasabye ibintu bibiri abari aho ngaho n'ububyiruko by'umwihariko:
1. Kwirinda kugira urugomo, kuko urugomo arirwo rutera abantu kwibasira abandi, bikaba bibi iyo ubuyobozi bubi butagize icyo bubikoraho, abakora urugomo bakabigira umuco, guhohotera abandi bikagera ku rwego rwo kwica mugenzi wawe, abantu bakabimenyera bikaba ibisanzwe abanyarugomo ntibahanwe, ibyo bikaba byaratumye jenoside ishoboka muri iki gihugu hakicwa Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy'iminsi ijana yonyine.
2. Gukomera ku mutekano, kuko icyo umuntu akomeyeho bisobanuye ko aba yiteguye no kucyitangira, kabone n'iyo byaba ngombwa ko amena amaraso ye kugira ngo bigerweho. Buri muntu akwiye guharanira umutekano we, kandi ashingiye ku ndangagaciro z'umuryango nyarwanda akarengera umutekano wa mugenzi we. Nuko ahamagarira buri muntu gukomera ku mutekano kugira ngo buri wese asugire, bityo jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Dukomeze Kwibuka Twiyubaka.
Abayobozi ba Kiyovu Sports, President Nkurunziza David na Vice President Karangwa Joseph bunamiye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ababyeyi bo muri Kiyovu Sports bashyize indabo ku Rwibutso
Abagize Fan Club ya Saguste nabo bashyize indabo ku Rwibutso
Abafana banyuranye ba Kiyovu Sports nabo bashyize indabo ku Rwibutso
Abakunzi ba Kiyovu Sports bahagurukiye ku cyicaro cya Kiyovu mu Biryogo
Abayovu bigishijwe amateka banasobanurirwa ibice bigize Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Abayovu basobanuriwe ibigize Ubusitani bwo Kwibuka
Mu busitani bwo Kwibuka hagaragara ibimenyetso bitandukanye byo Kwibuka, muri byo ikimenyetso cy'Urumuri rw'Icyizere
Ubusitani bwo Kwibuka burangwamo urucaca rutohereye abagize intege nke bashobora kwicara bagatega amatwi batuje inyigisho bahabwa
Mu busitani hari ibihuru byibutsa ko hari benshi byabereye ubuhungiro bakabirokorerwamo n'Inkotanyi, hari n'imbuga ngari yaberamo ibikorwa binyuranye bifitanye isano no Kwibuka.
Mu busitani hari amphitheatre yibutsa ibikorwa binyuranye byabereye mu masitade, hashobora kubera ibikorwa binyuranye bifitanye isano no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu busitani bwo Kwibuka hari ishyamba rigaragaramo ibiti 3 by'ingenzi: Umunyinya ugaragaza ukuntu Abanyarwanda bicaraga bakajya inama ngo bashakire ibisubizo ibibazo bikomeye, umuvumu ushushanya ubusugire bw'umuryango nyarwanda, n'umuko ushushanya kurinda igihugu no gusigasira ibyagezweho.
Makuta Robert
