Bayovu nkunda, nyuma y'igihe kirekire ikipe yacu iduha intsinzi, byarangiye dutsindiwe i Huye n'Amagaju ibitego bibiri ku busa! Byari agahinda kenshi ku Bayovu bari baserutse i Huye biteguye kuguma mu byishimo bihebuje bakesha ikipe yacu yaduhesheje ishema ubwo yatsindaga ikipe ya Rutsiro bigashimangira ko Kiyovu Sports yacu itakimanutse mu cyiciro cya 2. Uko guhamya kuguma mu cyiciro cya mbere Abayovu twese byaratunyuze turahimbarwa. Nyamara ibyo byishimo ntibyarambye kuko isosi yamenetsemo inshishi dutsindwa n'Amagaju yari yaje mu mukino yisize urusenda, ahanini bitewe nuko bo bakiri mu murongo utukura, bakaba bakirwanira kutamanuka.
Gutsindwa birababaza cyane, cyane cyane iyo utsinzwe n'ikipe yitwa akana imbere yawe, kandi yaranabanje kugutsindira iwawe mu mukino uheruka kubahuza! Rero hari ibyo mbona bikwiye gutuma tudaheranwa n'ako gahinda, kuko uretse impamvu navuze haruguru yo kurwanira kutamanuka, amateka ya vuba atwereka ko Amagaju agora amakipe makuru ku kibuga cyayo. Twibuke ko hari hashize igihe gito cyane ihatsindiye kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona yacu, nubwo bwose atari igisobanuro twatanga nk'impamvu yo gutsindwa. Nicyo gituma mpamya ko dukwiye kwishimira umusaruro twabonye wo kuguma mu cyiciro cya mbere, bitewe nuko tuzi neza uko uyu mwaka w'imikino watugendekeye, kuva utangiye kugeza magingo aya, tukanamenya icyabiteye.
Rero uko kutamanuka kwacu birakwiye rwose kubyishimira ibindi ntitubitindeho, kuko byakijije benshi amaganya, biturinda ikimwaro n'ipfunwe twari kugira imbere y'abacyeba iyo tumanuka. Nubwo umwaka w'imikino utarasozwa, kuba tutakimanutse ntibigomba na gato kutuvana mu mwuka w'intsinzi. Nibyo turasitaye, kandi kuba byarabaye nta kindi cyabihindura, uretse guhaguruka vuba tugatsinda umukino wa nyuma dusigaje uzaduhuza na Bugesera ku kibuga cyayo! Gutsinda Bugesera bigomba kuba isenderezwa ry'ibyishimo byo kutamanuka; kandi byatwibagiza imibabaro yose twavanye i Huye, byadusubiza ishema n'igitinyiro bikwiye kuranga ikipe nkuru nka Kiyovu Sports.
Hagati aho dufite amahirwe yo kongera kwishima mbere y'umukino wa Bugesera, kuko abana bacu, Kiyovu U20 kuri iki cyumweru tariki ya 25/05/2025 saa munani (14:00) bazaba berekeje mu Kabagari mu mukino wo kwishyura wa 1/6 mu marushanwa y'abakiri bato (FERWAFA YOUTH LEAGUE U20) uzabahuza na United Stars yo mu Kabagari. Ni umukino umukino uzaba utoroshye kuko ku kibuga cyacu twabatsinze ibitego 3 kuri 2, dore ko iyi kipe yo mu Kabagari yanagaragaje ko ikina umukino mwiza usukuye urimo ishyaka ryinshi.
Ikipe yacu ya Kiyovu U20 ni ikipe igizwe n'abana beza batanga icyizere ko mu myaka 2 cyanga 3 tuzaba dufite Kiyovu nkuru yubakiye ku bakinnyi twirereye. Aba bana bagaragaje koko ko bifitemo indangagaciro z'umwimerere za Kiyovu, bakaba Imparirwakurusha. Mu mikino 10 bamaze gukina batsinzemo 9 batsindwa umwe rukumbi, kandi bakaba na none bagaragaza ubushobozi bwo kwegukana igikombe cy'iri rushanwa barimo. Niyo mpamvu duhamagarira Abayovu bose gushyigikira aba bana, kubaba hafi no kubaherekeza ari benshi ku mukino wo kuri iki cyumweru kugira ngo bazabone ko bashyigikiwe n'umuryango mugari wa Kiyovu Sports, maze bibaremamo umutima ukunda Kiyovu Sports, kandi bazawukurane.
Hamwe na Gorillas' Coffee
Inkunga zo gushyigikira uyu mukino wa junior yacu zoherezwa kuri code *182*8*1*444400# ya Kiyovu Sports Association.
Makuta Robert
Tresorier wa Kiyovu Sports
