Ku wa gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026 nibwo shampiyona BK Pr League 2026-2027 yatangiye Kiyovu sports Club yakira Gorilla fc kuri kigali Pele Stadium.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya Saa Moya z'umugoroba, ni umukino watangiye amakipe yombi ashaka igitego.
Hakiri kare cyane ku munota wa kane, Gorilla FC yabonye koruneri yateye neza maze Sunday Inemest aterekamo umutwe mwiza umunyezamu James Desire abura aho umupira ugiye.
Nyuma yo gutsindwa igitego kiyovu Sports club yabaye nk'ikangutse itangira gukina neza bifashishije abakinnyi bo hagati mu kibuga barimo Uwimana Yakubu, Nsanzimfura Keddy na Hakim Hamiss ariko imipira batanze igarurwa n'ubwugarizi bwa Gorilla FC bwarimo, Mussa Omar na Issah Yakubu.
Ku munota wa 40 Gorilla fc yakoze impinduka ikuramo Masudi Narcisse hinjiramo Himbazwa Jean René nyuma y'ikibazo cy'imvune yagize, maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Gorilla FC Ishimwe Thierry yinjizamo Irakoze Darcy maze ikomeza kuyobora umukino cyane cyane mu kibuga hagati.
Umutoza wa Kiyovu Sports club yagerageje gukora impinduka muri 11 yari yabanje mu kibuga kugira ngo ashake itsinzi ariko bikomeza kwanga, Nsanzimfura Keddy, Kirongozi Richard na Kagayo Shaban bavuye mu kibuga hinjiramo Sharif Bayo, David Gihozo na Harerimana Abdoulaziz bakomeza gusatira.
Mu mpera z'umukino Kiyovu sports club yagerageje uburyo bwo gushaka igitego harimo umupira watewe na Harerima Abdoulaziz ufata umutambiko w'izamu ndetse n'umupira umunyezamu Cuzuzo Aimé Gael yashyize muri koroneri uvuye ku mupira w'umuterekano watewe na Byiringiro David.
Umukino warangiye kiyovu Sports club iwutakaje nyuma yo gutwara igikombe kiruta ibindi.
kiyovu Sports club ku munsi wa kabiri irajya i Musanze.
