Ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicuraci 2026 nibwo hateranye Inteko Rusange Idasanzwe y'umuryango wa Kiyovu sports.
Ku murongo wibyagomba ku igwa harimo:
Kwakira no kwemeza abanyamuryango bashya, ishusho ya Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 no kwemeza raporo za 2024-2025.
Harimo kandi kwemeza Amategeko Shingiro mashya ya Kiyovu Sports Association. no kuzuza inzego no kwemeza Iteganyabikorwa n’Ingengo y’Imari bya 2026-2027. Inteko yatangijwe na Perezida wa Kiyovu Sports Association Mbere y'uko itangira babanje kureba niba abanyamuryango bitabiriye bahwanye n'umubare uteganwa n'amategeko. Nyuma yo gusanga umubare wabitabiriye wuzuye Perezida yafashe ijambo abanza gushimira abitabiriye, nyuma nibwo yabwiye abanyamuryango,ingingo bagombaga kwigwaho.
Babanje kwemeza abanyamuryango bashya. nyuma berekana amategeko mashya yavuguruwe agendeye kubyo urwego rw'iguhugu rw'imiyoborere rw'abasabye. Nyuma y'uko abanyamuryango bamaze gusobanurirwa amategeko shyingiro mashya ndetse n'impinduka zabayemo,barayemeje bose bayashyiraho umukono imbere ya noteri.
Nyuma yo kuyemeza hahise hakurikirahoigikorwa cyo kuzuza inzego,kuko mu mategeko yarasanzwe ba visi Perezida bari babiri,ariko mu mategeko shyingiro mashya, agomba kuba umwe.
Inzego z’ubuyobozi zujujwe mu buryo bukurikira
I.Komite Nyobozi
Perezida David Nkurunziza
Visi Perezida
Carlos Kabayiza
Umunyamabanga
Elie Manirarora
Umubitsi
Angelique Kayiganwa
Umuyobozi wa Tekinike
Aloys Kanamugire
Hotowe abayobozi ba Komite Ngenzuzi na Nkemuramakimbirane ndetse n'abayobozi baza Komisiyo
Komite ngenzuzi:
Makombe JMV Nsengiyumva JMV Ntiranyibagirwa Angelos
Komite nkemuramakimbirane:
Shamukiga Manaour Mutumwinka Marie Karangwa Joseph
Komisiyo
A.komisiyo ya Comptetion na Performance: Chairaman:Rwambibi Emmanuel
B.Komisiyo ya Finance na Marketing Chairman: Sekabaraga Moussa
C.Komisiyo yo Gukora Kinyamwuga
Chairman: Mutijima Hector
D.Komisiyo ya Infrastructure
Chairman:Ndegeya Robert
E.Komisiyo y’Amarerero no kuzamura impano kubakiri bato
Chairman:Munyaneza Ashraf
F.Komisiyo y’Ubukangurambaga : Chairman:Habinshuti Rashid Buri Komisiyo hashyizweho abandi bayigize
Minani Hemedi ni President w’Abafana ba kiyovu Sports Club
Nzigira Theophile: Aba muri Board
Makuta Robert ni Umwe mu Bakozi ba Kiyovu.
Abagize Board ntibahindutse
Hanemejwe ingengo y'imari izakoreshwa mu mwaka w'imikino 2026-2027.
