Kiyovu Sports Club yanganyije na Musanze FC ku mukino w'umunsi wa 29

Kiyovu Sports Club yanganyije na Musanze FC ku mukino w'umunsi wa 29

Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League yarigeze ku mukino w'umunsi wa 29 Musanze FC yari yakiriye Kiyovu Sports Club kuri stade Ubworoherane umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa (0-0) bityo amakipe yombi agabana amanota 3.

Igice cya mbere

Igice cya mbere cyatangiranye imibare myinshi ku mpande zombi aho amakipe yakinaga yizigama adafungura cyane. Ku munota wa 42 w'umukinoya Kiyovu Sports club yabonye penaliti yaturutse kw'ikosa ryakozwe na myugariro wa Musanze FC Christian Mkengele.

Iyo penaliti yahushijwe na Uwiyaremye Fidali wayiteye hejuru y'izamu maze abafana ba Musanze bariruhutsa, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri

igice cya kabiri cyaranzwe n'imbaraga ku ruhande rw'ikipe ya Musanze, yarushije bikomeye Kiyovu Sports Club aho byagaragaye ko Musanze FC yavuye mu kiruhuko ishaka amanota 3. Umwataka wa Musanze FC, Katembo Lubila ni umwe mu bagoye cyane ba myugariro ba Kiyovu Sports club. Uyu mwataka wanyuraga ku ruhande rw'iburyo, yahaye akazi gakomeye Ishimwe Jean Rene, kuko yamucenze kenshi ndetse agahindura imipira myinshi igana mu rubuga rw'amahina ariko iyo mipira ikaba itabyajwe umusaruro na bagenzi be.

Ku munota wa 89, umunyezamu James Bienvenue yatabaye Kiyovu, ubwo umukinnyi ukina hagati wa Musanze; Munyurangabo Leonidas yateye ishoti riremereye riturutse aho urubuga rw'amahina rutangirira, rikaba ishoti benshi bahaga amahirwe yo kunyeganyeza inshundura, ariko umunyezamu James Bienvenue arirambura, akoza ukuboko kw'iburyo ku mupira werekeza hejuru y'izamu, bityo umukino urangira ari ubusa ku busa.

Umunsi wa 29 wa BK Pro League usize Musanze FC ku manota 37, mu gihe Kiyovu Sports Club igize amanota 44.