Nshuti nkunda, wowe usoma iyi nkuru, sinshidikanya ko uri hano nk'umukunzi w'akadasohoka wa Kiyovu Sports, nk'umubyeyi wa Kiyovu Sports, nk'umuyovu nyawe kandi koko w'ukuri, niyo mpamvu ngusabye nkomeje kuba hafi ikipe yacu muri ibi bihe bitayoroheye na busa.
Kiyovu Sports muri uyu mwaka w'imikino yabaye, kandi iri mu bibazo by'ingutu bikeneye ko twe twese Abayovu duhuriza hamwe imbaraga zacu, ubumenyi bwacu n'ubushobozi bwacu, bwaba ubw'ibitekerezo, bwaba ubw'amikoro, bwaba ubw'ibikorwa ndetse n'ubwo kuvuga rikijyana mu nzego zinyuranye.
Kimwe mu bibazo bikomeye, nyamara twese duhagurutse cyakemurwa ni ukuba yugarijwe no kumanuka mu cyiciro cya 2. Kugeza uyu munsi iri ku mwanya wa 15 muri shampiyona n'amanota 21, umwanya utaduhesha ishema habe na gato aho tugeze hose twitwa Abayovu, yewe hari n'aho tugera bakadukomera ahandi bakatunnyega bataretse kudushinyagurira.
Shampiyona isigaje imikino 8 gusa, kandi muri iyo mikino dusabwa gutsindamo byibura 5 kugira ngo twiringire kutamanuka bidashidikanwaho mu cyiciro cya 2. Ejo abana bacu baduhesheje ishema kandi batwimana ahakomeye ubwo batsindaga ikipe ya Police FC igitego kimwe ku busa, bityo bagaruka mu mwuka w'intsinzi.
Koko rero ngo ubwiza bw'umwari bumugeza i Bwami, ubwenge bwe bukagena igihe azamarayo! Natwe niko bimeze, ikipe yacu yatweretse ko ishoboye ihangamura ikipe ikomeye cyane, ariko gukomeza gutsinda amakipe izabishobozwa nuko tubabaye hafi, izabishobozwa n'uko Abayovu tubyirwaramo. Rero ni urugamba rukomeye, ni urugamba rugeze aho rudusaba kwitanga tukigomwa byinshi. Kugumisha abakinnyi bacu mu mwuka w'intsinzi biradusaba kubamenyera agahimbazamusyi, kandi tukakabaha vuba, maze bitegure umukino utaha, nawo ukomeye cyane uzaduhuza na Etincelles i Rubavu.
Niyo mpamvu nje mbagana, kugira ngo mudufashe tubonere abo bana agahimbazamusyi (prime), inkunga yanyu uko ingana kose ni ingirakamaro, cyane cyane ko abishyize hamwe nta kibananira!
Hamwe na Gorillas' Coffee

Umukino wose abana bacu batsinze muri ibi bihe bidasanzwe tubaha prime ingana na miliyoni eshatu (3,000,000 Frw), si amafaranga makeya, ariko si na menshi yatunanira dushyize hamwe buri muyovu agatanga uko Nyagasani amushoboje, atavunitse kandi adatereranye abandi.
Inkunga yoherezwa kuri code ya Kiyovu Sports Association: *182*8*1*444400#
Nyagasani abasubirize aho muvana karijana.
Makuta Robert
Trésorier wa Kiyovu Sports