Nshuti Bayovu nkunda, mu butumwa nabagejejeho ubushize nabagaragarije ukuntu kunganya na Muhazi byakomeje imibare y'urugamba rwo kutamanuka. Uyu munsi simbitindaho.
Munyemerere mbanze mbashimire byimazeyo ukuntu mwatubaye hafi mu buryo buhebuje, mu mikino duheruka gutsinda mwaduteye inkunga ya prime y'amafaranga akabakaba miliyoni cumi n'ebyiri (11,519,141 Frw): iya Marines, iya Police, iya Etincelles, iya Mukura n'iya Vision.
Ni ikimenyetso gihamya urukundo dufitiye Kiyovu yacu, ariko na none kigahamya ko ntacyo tutageraho igihe cyose twashyira hamwe. Koko rero twahisemo neza gushyira hamwe, kuko abanyarwanda babivuga neza ko babiri bajya inama baruta ijana rirasana, kandi abajya inama Imana irabasanga.
Abanyarwanda na none bavuga ko Imana ifasha uwifashije! Urugamba turwana dukeneye gukomeza umurego ubudacogora, dukeneye kugaragaza ko dukomeye kucyo dushaka, kandi kubigeraho tugomba kubihera ku ntsinzi y'umukino wa AS Kigali.
Gutsinda AS Kigali bisobanuye byinshi, uretse kutwongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere, ni no kugaragaza ko ari twe dufite inda ya bukuru mu mujyi wa Kigali. Gutsinda AS Kigali ni nko gutwara igikombe cy'impozamarira ku gahinda kose twagize muri uyu mwaka w'imikino wadushaririye bikomeye.
Kubona iyo ntsinzi rero ntibyagerwaho tutagize icyo twigomwa, turasabwa mbere ya byose kurushaho gushyira hamwe, biradusaba kurushaho kuba hafi y'abatoza n'abakinnyi bacu, birasaba ko abo bishobokera twitabira imyitozo turi benshi, biradusaba kuzaza kureba umukino turi benshi. By'umwihariko gutsinda AS Kigali biradusaba gushyira abana bacu mu mwuka mwiza, tubabonere ibyo bakeneye, kandi tubibahe mbere y'igihe.
Kuba umukino uheruka batarashoboye gutsinda ngo babone agahimbazamusyi, byange bikunde bifite uko byabaciye intege mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ni ngombwa rero ko mbere y'uyu mukino tugira icyo tubapfumbatiza mu rwego rwo kubareshya no kubaguyaguya ngo baduhe intsinzi.
Hamwe na Gorillas' Coffee

Mu buryo busanzwe bw'imyiteguro, kuri uyu mukino hakenewe miliyoni imwe n'ibihumbi magana atatu (1,307,900 Frw), ariko bidukundiye hakaboneka na miliyoni imwe (1,000,000 Frw) ya motivation spéciale yatangwa umunsi umwe mbere y'umukino, abana bacu ndahamya ko baduha intsinzi yaturyohera kurusha izindi zose tumaze kubona, kubera impamvu navuze haruguru.
Inkunga zo gutegura uyu mukino zoherezwa kuri code *182*8*1*444400# ya Kiyovu Sports.
Mugire amahoro.
Makuta Robert
Trésorier wa Kiyovu Sports