Urugamba rurakomeye, kandi rurakomeje

Urugamba rurakomeye, kandi rurakomeje

Ku mukino uheruka i Huye, Kiyovu yacu yatahukanye intsinzi ikomeye cyane, ndetse mu bubabare, kuko Mukura itari itworoheye na busa. Ni intsinzi na none iryoshye, bitewe n'uko yabonetse ku munota wa 12 w'inyongera igihe abayovu twese twari twihebye ndetse dusenga Imana ngo iduhe inota rimwe ryo kunganya, by'akarusho iduhesha amanota 3 yazamuye ikipe yacu ku manota 27, amanota atuvana mu murongo utukura aduhesheje umwanya wa 13.

Urugamba rurakomeye, kandi rurakomeje mu mikino 6 isoza shampiyona isigaye, ikipe ya 5 ifite amanota 35 irusha amanota 11 gusa ikipe ya mbere mu ziri mu murongo utukura, bisobanuye ko nayo iramutse yiraye yakwisanga muri uwo murongo w'umutuku, ibyo kandi bivuze ko amakipe 12 kuri 16 agize shampiyona yugarijwe n'ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya 2. Mu mibare n'ikipe ya 4 ifite 36 ntiyari yiringira bidasubirwaho ko itamanuka nubwo bwose mu mateka ya ruhago nyarwanda nta kipe yagize ayo manota yigeze imanuka. Ni nayo mpamvu dusabwa gutsinda byanze bikunze byibura imikino 3 muri iyo 6 isigaye kugira ngo tugere kuri ayo manota.

Gutsinda uru rugamba birakomeye cyane kandi birashoboka, nyamara ntibyagerwaho nta kiguzi. Birasaba ko Abayovu twese ntawe usigaye inyuma dukomeza gufatana urunana, tugafatana ibiganza twugariye ikipe yacu. Biradusaba kurushaho guhuriza hamwe imbaraga zacu n'ubwenge bwacu, biradusaba ko buri wese yitanga bidasanzwe kugira ngo dutsinde mbere na mbere imikino ibiri iri imbere izaduhuza n'amakipe aturi inyuma, Vision turusha 7 na Muhazi turusha rimwe gusa. Gutsinda Vision bizatuma tuyisigaho intera y'amanota 10 yadutsinda ikadusatira ku ntera y'amanota 4 gusa, mu gihe nidutsinda Muhazi tuzayirusha amanota 4!

Umukino wa Vision uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/04 saa cyenda i Nyamirambo. Ni umukino tutemerewe gusitara na gato, kuko nkuko nabivuze haruguru, uretse kuba yagabanya intera twayisize, cyaba ari n'icyuho gikomeye, kuko amakipe aturi inyuma ya Muhazi, Marines na Bugesera mu gihe yatsinda imikino yabo yahita aducaho tugasubira mu murongo utukura.

Koko rero ngo agapfa kaburiwe ni impongo! Ese tube abapfayongo twumve ko twavuye mu murongo utukura, tudamarare dusubire mu murongo utukura? Oya ntibikabe, Abayovu turi imfura, turi abasirimu tukaba n'IMPARIRWAKURUSHA, dukomeze turwane ubudacogora, dukomeze imihigo.

Hamwe na Gorillas' Coffee

Gorillas' Coffee

Duharanire ko abana bacu baguma mu mwuka mwiza, mu mwuka w'intsinzi, twitange tutiziganya dutange prime y'intsinzi ya Mukura vuba, Nyagasani abidufashemo kandi adushoboze bitarenze ejo kuwa 3 tuzabe twohereje inkunga yacu kuri code: *182*8*1*444400# ya Kiyovu Sports Association.

Mugire amahoro!

Makuta Robert Tresorier wa Kiyovu Sports