Gutsinda Muhazi Utd birakenewe cyane kuruta uko tubitekereza

Gutsinda Muhazi Utd birakenewe cyane kuruta uko tubitekereza

Nyuma y'imikino yose y'umunsi wa 25, Kiyovu Sports twisanze ku mwanya wa 10 n'amanota 30, mu gihe Muhazi tugiye guhura nayo iri ku mwanya wa 15 n'amanota 26. Ibi birakomeza imibare yo kutamanuka cyane, kuko n'amakipe yose ari hagati yacu na Muhazi (Etincelles, Amagaju, Bugesera na Marines) aramutse atsinze umukino wabo utaha twe tutatsinze Muhazi bahita baducaho, tukamanuka ku mwanya wa 14, mu gihe Muhazi yaguma ku mwanya wa 15, ariko ikadushyiraho igitutu, kuko twaba tuyirusha inota rimwe gusa!

Iri sesengura ndigarutseho, kuko nshingiye ku buryo turi kwitwara mu gushakira prime abakinnyi bacu yo ku mukino uheruka bigaragaza ko dushaka kwirara nk'aho urugamba twarutsinze. Oya, imihigo irakomeye kandi gomba gukomeza, ntidukwiye kwifata nk'aho twagezeyo, urugamba ruracyakomeye cyane. Uko byagenda kose tugomba gushyira abana bacu mu mwuka mwiza wose ushoboka kugira ngo bambarire urugamba biyemeje ku rutsinda nta kabuza. Ndabasaba nkomeje ko buri wese uko Nyagasani amushoboje yohereza inkunga ye kuri code *182*8*1*444400# bitarenze uyu munsi, bityo twinjire mu myiteguro nyirizina y'uriya mukino tuzakiramo Muhazi.

Indi mpamvu ituma tugomba kwitanga mu mfuruka zose z'uyu mukino, nuko gutsinda uyu mukino bitwinjiza byeruye mu rugamba rw'izihatanira umwanya wa 4, kuko ikipe ya 4 ku rutonde iturusha amanota 7 gusa, mu gihe hagihatanirwa amanota 15, icyo rero twe dusabwa ni ugutsinda imikino yacu yose isigaye, kandi byaragaragaye ko abasore bacu bashoboye igihe cyose tubabaye hafi. Uru rugamba rero rurakomeye, ariko ku rutsinda biri mu biganza byacu dushyize hamwe.

Hamwe na Gorillas' Coffee

Gorillas' Coffee

Nyagasani akomereze buri wese umutima w'urukundo no kwitangira Kiyovu, kandi tujye tuzirikana ko abashyira hamwe Imana ibasanga.

Mugire amahoro.

Makuta Robert

Tresorier wa Kiyovu Sports