Nshuti Bayovu nkunda musoma iyi nyandiko, iyo Kiyovu yatsinzwe ntangazwa kandi ngashavuzwa n'imijugujugu iterwa ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, ku isonga President wayo, iyo mijugujugu kandi ubuyobozi bukayiterwa n'abakunzi ba Kiyovu, nyamara abo bayimutera aribo bakagombye kumubera ingabo imukingira.
Bayovu nkunda, Kiyovu Sports ifite abanzi benshi, kandi b'abanyabubasha batayishakira kubaho, rero twebwe Abayovu ntidukwiye guha umwanzi urwaho rwo kudushinyagurira bavuga ko akamasa kica inka ari akazivukamo! Abenshi murabizi kundusha, muribuka abayishyinguye, dore ubu hashize imyaka umunani, uyu munsi baza baririmba kuyihuhura, buri mukino wacu bawitabira baje kutunnyega, abanzi bacu baza baje kutwishimiraho, bakadukoza isoni aho tunyuze hose, ariko ikibabaje kuruta byose, ni agashinyaguro kabi Kiyovu igirirwa na beneyo, ba bandi bitwa ba nyirayo, abanyamuryango bayo, ba bandi bayirazwe n'ababyeyi, ubu bahisemo guheranwa n'agahinda, abandi bahitamo kwigomeka ku bayobozi babo!
Dusubire inyuma gato, mu mateka ya vuba aha: Kiyovu yahanwe na FIFA, ndetse ibihano yahawe biyibuza kwinjizamo abakinnyi bashya, baba abo mu gihugu, baba n'abo mu mahanga, ibi bihano byaje kwiyongeraho iby'inkiko biyitegeka kwishyura imyenda itabarika, mbese ku buryo kubona uburenganzira bwo gukina mu cyiciro cya mbere (club license) ubwabyo byari ikibazo.
Ibyo bibazo byose by'inzitane byikorejwe Komite iriho, kuko yaje ibisanga. Iyo komite ubu iterwa imijugujugu n'abayovu ubwabo yarwanye urwo rugamba rwo kubungabunga ikipe ngo itazima irarutsinda yemererwa gukina amarushanwa, ariko itabonye igihe gihagije cyo kwitegura. Ese aho mwaba mwibuka ko umunsi wa mbere wa shampiyona Kiyovu yari ifite abakinnyi 14 gusa bemerewe kuyikinira, kandi ko uwo munsi umwe muri bo akaba atari ahari, ku buryo ku rutonde rw'abakinnyi b'uwo munsi nta muzamu w'umusimbura wari uhari? Rero byari urundi rugamba rukomeye rwo kongera umubare w'abakinnyi ngo Kiyovu ikunde igire ikipe ishyitse. Urwo rugamba narwo Komite yararurwanye itewe inkunga na bamwe mu bakunzi bayo b'umutima, uyu munsi imyitozo ya buri munsi yitabirwa n'abakinnyi basaga 36.
Ese aho mwaba mwibuka ibibazo by'inzitane na discipline yari nka ntayo mu ikipe yacu, abakinnyi benshi basiba imyitozo uko bishakiye abandi bakagera ku myitozo baje kuyisoza? Nyamara uyu munsi ku kigero kiri hejuru ya 95% bitabira imyitozo, kandi bubahiriza isaha kabone n'iyo byaba mu gitondo cyangwa ku mugoroba, byaba mu mvura cyangwa ku zuba ry'amapfa, uru narwo ni urugamba Komite yarwanye inkundura, kandi ikomeje kururwana umuhenerezo!
Mwari muzi ko muri uyu mwaka w'imikino, Kiyovu Sports imaze gukoresha amafaranga asaga miliyoni 400 yakuye mu baterankunga (Umujyi wa Kigali, Gorillas' Coffee,...), mu bikorwa byayo no mu banyamuryango bayo? Aya mafaranga aruta inshuro ebyiri ayo yakoresheje mu mwaka ushize w'imikino! Nyamara ibibazo biranga bikaba byinshi, uko ukemura kimwe havuka ibindi bibiri cyangwa bitatu. Kuri uru rugamba rw'amikoro abaybozi barirya bakimara ngo barebe ko Kiyovu iramuka.
Ese mwari muzi ko mbere ya buri mukino, abakinnyi bava imuhira Komite ibanje kubapfumbatiza impamba basigira ababo (ibyo bakunda kwita motivation) kugira ngo baseruke mu mukino batekanye mu rwego rwo kubafasha gukina barangamiye intsinzi gusa, nyamara bikarenga ikipe igatsindwa umusubizo? Narwo ni urugamba rutoroshye Komite ikomeje kurwana, kandi kugeza magingo aya nta mukino urasiba ngo ikipe iterwe mpaga!
Ese koko, nyuma y'ibyo byose birakwiye ko Abayovu batera imijugujugu abayobozi babo? Tubyibazeho, njye nkunze wa muyovu ukunda kuvuga ngo ntitugaterwe ngo natwe twitere, ibitero ababisha batugabaho ni byinshi cyane, kandi birakomeye cyane ku buryo bidakwiye kugerekwaho imijugujugu y'abayovu ubwabo.
Birakwiye guca undi muvuno, igihe kirageze cyo gushaka izindi nzira, hari abishuka bakibwira ko Kiyovu ari abanyamujyi cyane, ku buryo itamanuka mu byiciro byo hasi, bakareberera gusa ngo bategereje kureba aho bigana! Ese aho mwaba mwibuka ko umanika agati wicaye, wajya kukamanura ugahaguruka? Hari abavuga ngo tuyireke igende izagaruka imeze neza, mbega ishyano! Muramenye tutazagwa mu ruzi turwita ikiziba, ikipe yacu itazagerayo igaherayo! Dufitanye igihango na Kiyovu, dufitanye igihango n'abakurambere bacu bayituraze ari IMPARIRWAKURUSHA!
Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports ikeneye imbaraga za buri muyovu kugira ngo iyobore ikipe ku ntsinzi, Komite Nyobozi ikeneye gushyigikirwa na buri muyovu mu buryo bw'ibitekerezo no mu bikorwa, amaboko ya Komite ya Kiyovu ni abanyamuryango bayo, amikoro ya Komite ya Kiyovu ni abanyamuryango bayo, intsinzi ya Kiyovu izaturuka ku bufatanye bw'abayovu bose ntawe usigaye inyuma, kugaruka kwa Kiyovu mu ruhando rw'amakipe makuru ni ubumwe bw'abayovu buzabitugezaho.
Kiyovu Sports iri ku rugamba rutoroshye, yugarijwe no kumanuka mu byiciro byo hasi, kuko iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 12 gusa mu mikino 18 imaze gukina! Ibi nta na rimwe byigeze bibaho mu mateka ya Kiyovu Sports! Ikeneye gutsinda imikino byibura 8 mu mikino 12 isigaye, kugira ngo yiringire kuguma mu cyiciro cya mbere! Ibi kugira ngo bigerweho hakenewe ubwenge bw'abayovu bose, hakenewe ubuhanga bw'intyoza mu bayovu, hakenewe ubutwari bwa buri muyovu, hakenewe ukwigomwa kwa buri muyovu kugira ngo ejo tutazaririra mu myotsi!
Hamwe na Gorillas' Coffee

Ndahamagarira abayovu bose kugira umutima umwe no gufatana urunana, kuko ari byo bizageza Kiyovu ku ntsinzi ubu yabaye inkumburwa, nibyo bizatugeza ku byishimo tudaheruka, ndetse bya bindi by'igisagirane. Imwe mu ngamba zafashwe nuko Ubuyobozi bwugururiye amarembo abayovu bose ngo batange umusanzu waba uw'ibitekerezo cyangwa se ibikorwa, ushyiraho gahunda yo guhura kenshi n'abayovu banyuranye ngo hashakirwe hamwe umuti w'ibibazo n'ingorane ikipe ihura nazo, by'umwihariko no kujya inama ku gushaka intsinzi.
Nshuti nkunda, Kiyovu Sports uyu munsi iragukeneye cyane kuruta uko ubitekereza!
Makuta Robert
Tresorier wa Kiyovu Sports