Kuba kure ya Kiyovu si igisubizo ku ipfunwe tugira

Kuba kure ya Kiyovu si igisubizo ku ipfunwe tugira

Bayovu bavandimwe, nshuti nkunda, Kiyovu yacu iri mu bihe bitayoroheye na gato. Nibyo koko mu bihe bishize habaye byinshi bidutera kubabara, habaye byinshi tudashobora kwihanganira, ariko kuba kure ya equipe yacu byo biteye agahinda kabi, kandi ako gahinda karamutse kabaye akica katumara!

Kuba kure ya Kiyovu si igisubizo ku ipfunwe n'ikimwaro tugira iyo batangiye kuvuga ibyacu. Ndabinginze nk'umukunzi wa Kiyovu, ndabinginze nk'umubyeyi wa Kiyovu, ndabinginze nk'umuyovu nyawe, ndabinginze nk'umuntu ushobora gutabara Kiyovu, mugaruke mu ruhando, mutange umusanzu wanyu uko byamye, twongere duserukane ku mikino yacu mutitaye ku nshingano nyinshi mufite igihe muri mu Rwanda n'igihe muri mu mahanga, cyane cyane ko dusigaje imikino icumi gusa ngo saison irangire.

Ndabasabye urugamba rugeze mu mahina, ndabasabye ntituzarwane intambara yo kugarura Kiyovu mu cyiciro cya mbere, ahubwo ubu dufatanye urugamba rwo kuyirinda kumanuka, birakomeye ariko birashoboka ku bufatanye bwanyu, birashoboka ku nkunga yanyu, birashobokwa twese dushyize hamwe.

Abana twabasabye intsinzi badusaba prime, icyo twabasabye barakiduhaye, ariko bagomba kubikomeza natwe tubahaye icyo badusabye. Muri makeya ndabasaba kugaruka kogeza ikipe yacu, nkabasaba n'inkunga ya prime, kandi nkabasaba kugaruka dufatanye kurwana urugamba rwo kutamanuka amazi atararenga inkombe.

Uyu mwaka w'imikino twawutangiranye ibibazo by'urusobe, ibyinshi bishingiye ku bihano ikipe yafatiwe na FIFA, ibindi nabyo bishingiye ku musaruro mukeya watumye abakunzi ba Kiyovu bacika intege ari benshi. Dusabe Imana idushoboze guha prime abakinnyi n'abatoza bacu, bityo tuzazamuke i Musanze bameze neza mu mutwe, maze bazahatanire kuduha intsinzi.

Gutsinda Musanze ni intambwe ikomeye cyane ku rugendo rwo gusohoka mu murongo utukura.

Mugire amahoro.