Lomami Marcel niwe wahawe inshingano zo gutoza ikipe ya Kiyovu Sports muri iki gice cya kabiri cyo kwishyura cya shampiyona ya 2024-2025.
Lomami muri izi nshingano azungirizwa n'umutoza Malick Wade, mu gihe umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi azakomeza kuba Sebarera Ayubu, naho umutoza w'abazamu ni Nduwimana Pascal.
Lomami n'abo bafatanyije gutoza ikipe tubifurije ishya n'ihirwe muri iyi mirimo batangira uyu munsi mu myitozo ubwo abakinnyi baraba bagarutse bavuye mu karuhuko k'iminsi mikuru isoza umwaka ikanatangiza undi mwaka mushya.