Gutanga prime niyo nzira nyamukuru itegura gutsinda Musanze

Gutanga prime niyo nzira nyamukuru itegura gutsinda Musanze

Muraho neza bavandimwe, nshuti, bakunzi ba Kiyovu Sports!

Hashize amasaha asaga 72 abana bacu baduhaye intsinzi twabifuzagaho tuyikeneye cyane, nyuma yo gutsinda ikipe ya Marines bibiri kuri kimwe, muri ayo masaha 72 biragaragara ko ubwitabire ari bukeya cyane mu gutanga agahimbazamusyi ku bakinnyi n'abatoza bacu! Byanteye kwibaza niba koko Abayovu tuzi icyo dushaka nkuko tubivuga!

Yego mu buryo bwagutse dushaka intsinzi, ariko mu buryo bwihariye muri iyi saison turashaka kuguma mu cyiciro cya mbere! Ndahamya ko buri wese usoma iyi nkuru tubyemeranya! Ariko se, nibyo koko tuzi icyo dushaka?

Ese ko mbona indwara yo kwibagirwa vuba yanze ibaye akarande iwacu! Ubu aka kanya twibagiwe ko ikipe yacu iri mu rwobo? Twibagiwe ko iri mu murongo utukura? None se ko tuzi ko agahimbazamusyi ari inkingi ndakuka mu kugumisha abana bacu mu mwuka mwiza, mu ntumbero y'umutsindo, kuki tuvuga gutanga ako gahimbazamusyi buri wese akaruca akarumira?

Ese aka kanya twibagiwe agahinda kose twatewe no gutsindwa umusubizo mu bihe bishize, kugera n'aho abenshi muri twe batari bakiryama ngo bagoheke, bakarara bakanuye amaso bibaza ibitubayeho? Ese ntitwibuka ko ushaka inka aryama nka zo? Inzira yonyine yo kubona intsinzi ku mukino utaha dufitanye na Musanze ni uguha agahimbazamusyi abakinnyi bacu hakiri kare, ibindi bikaza ari ugusigiriza tukanogereza!

Birashoboka ko benshi batibaza agaciro k'intsinzi ku mukino utaha: Musanze niyo ituri imbere, iturusha inota rimwe gusa, kuko ifite 19 tukagira 18, kuyitsinda bisobanuye ko tugira 21, tugahita tuyijya imbere tuyirushije 2, ndetse tukayambura umwanya wa 14, bityo tukaba tuvuye mu murongo utukura! Kudatsinda Musanze bisobanuye rero ko duhisemo kwigumira mu mutuku! Byongeye kandi, Vision ituri inyuma itsinze umukino wayo utaha mu gihe twaba twatsinzwe na Musanze bisobanuye ko twaba dusubiye ku mwanya wa nyuma wa 16, Imana ibiturinde!

Bavandimwe nshuti, tugomba gutahukana intsinzi i Musanze ku bubi no ku bwiza, kubiharanira kandi nicyo cyemezo cyonyine kigaragaza ko tuzi icyo dushaka! Nkaba nsaba buri wese wumva ko ari Umuyovu nyakuri kuramburira Kiyovu ibiganza bigaba bitaguna, tubigire intego, tubyiyemeze twese ejo abakinnyi bazajye mu myitozo tubabwira ko prime yabo yabonetse! Nkunze kuvuga ko Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports nta bindi biganza ifite uretse ibya buri wese witwa umuyovu, ibiganza by'abanyamuryango bayo, ibiganza by'abakunzi bayo, ndavuga njyewe, ndavuga wowe usoma ubu butumwa!

Ndabasaba kugirira ubuntu Kiyovu Sports! Ndabasaba nkomeje ko buri wese uri hano amazina ye agaragara ku rutonde rw'abatanga prime nyuma y'intsinzi twagize, utarugaragaraho akwiye kwigaya, atereranye ikipe atabye abandi mu nama ku rugamba rukomeye! Umuntu uri hano wese afitanye igihango na Kiyovu, kudatanga iyi prime ni ugutatira igihango ndakabaroga!

Harakabaho Kiyovu Sports, harakabaho imfura za Kiyovu Sports mwese ntabaza mugatabara bwangu!

Makuta Robert

Trésorier wa Kiyovu Sports