Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024, saa cyenda z'amanywa (15:00), ku kibuga cya Kigali Pele Stadium hateganyijwe gutangira imyitozo ya Kiyovu Sports yo kwitegura amarushanwa anyuranye yo mu mwaka w'imikino wa 2024-2025.
Biteganyijwe ko iyo myitozo izayoborwa n'umutoza mukuru Joslin Bipfubusa yahamagajwemo abakinnyi ba Kiyovu Sports bose bamaze iminsi mu biruhuko. Muri iyi myitozo kandi hazageragezwa ubushobozi bw'abakinnyi bashya bifuza gukinira Kiyovu Sports mu mwaka w'imikino utaha.
Nkuko Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwiyemeje kubaka ikipe ikomeye kandi ihatanira ibikombe bikuru bizahatanirwa muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira, abanyamuryango n'abakunzi ba Kiyovu Sports bahamagariwe gushyigikira ikipe yabo batiganda no gushyira hamwe imbaraga zabo kugira ngo iyo ntego yo gutsinda no gutwara bikombe bikuru igerweho buri wese abigizemo uruhare rugaragara.