Dukomeje kwirengagiza umukino wa AS Kigali watubera ingusho tuzicuza ubuzima bwose

Dukomeje kwirengagiza umukino wa AS Kigali watubera ingusho tuzicuza ubuzima bwose

Bayovu nkunda, benewacu, uyu ni umunsi wa 3 mboherereje ubutumwa bubasaba guhagurukira gutsinda AS Kigali mu mukino dufitanye ejo kuwa 5 tariki ya 9/5/2025, nyamara byabaye nk'umwana urira nyina ntiyumve, biteye agahinda! Muri ubwo butumwa nasabye ko dukomeza kwigomwa no gushyira hamwe ubushobozi bw'amikoro kugira ngo twitegure neza uyu mukino, ariko biragaragara ko tutabyitayeho!

Koko rero, agapfa kaburiwe ni impongo! Uyu mukino dukomeje kuwirengagiza ntituwiteho uko bikwiye watubera ingusho tutazigera twibagirwa mu buzima bwacu bwose. Mu mikino 4 dusigaje AS Kigali niyo kipe iri imbere y'izindi ku rutonde rwa shampiyona, ariko ni nayo yonyine twashoboye gutsinda mu mikino ibanza. Kuba ariyo iri imbere bishobora gutuma benshi bibeshya ko umukino wayo ukomeye kuruta itatu yindi. Tubisesengure gato:

1. Umukino wa AS Kigali tuwuteguye neza dufite amahirwe yo kuwutsinda kuko n'ubundi twawutsinze, cyakora ntibyoroshye kuko abayobozi bayo bazamuye agahimbazamusyi kuri uyu mukino, barashaka cyane kudutsinda, AS Kigali ntayatwifuriza ibyiza kuko bigamba ko ari bo banyamugi, bityo bakanashaka kubyerekana mu kibuga. Ese koko duterere iyo tubyemere? Uretse kurwanira iryo shema, nta kindi AS Kigali iharanira kuko idashobora gutwara igikombe, kandi ikaba ifite amanota ahagije ayigumisha mu cyiciro cya mbere. Intsinzi y'uyu mukino iri mu biganza byacu, nitutawutsinda ntihazagire uwo dutunga urutoki, nitwe tuzaba twizize.

2. Nyuma ya AS Kigali tuzakira Rutsiro, iyi kipe abantu benshi bashobora kuyipfobya kubera izina ryayo, nyamara mu mukino ubanza yarebye mu izamu ryacu ku bitego bine byose, ni ikipe ifite abakinnyi bamenyeranye kandi baziranye, ku buryo ikina yiharira umupira ikabatesha umutwe ku mapase n'amacenga. Gutekereza ko twarekura umukino wa AS Kigali twiringiye kuzatsinda Rutsiro nkeka ko byaba ari ukwibeshya cyane, cyane cyane ko gutsindwa na AS Kigali byaca intege bikomeya abakinnyi bacu.

3. Nyuma ya Rutsiro tuzasura Amagaju, indi kipe iri kurwanira kutamanuka! Abayovu benshi turibuka amarira twatewe no gutsindwa n'Amagaju ku mbehe yacu i Nyamirambo mu mukino ubanza. Kudatsinda AS Kigali ngo tugire impamba ihagije mbere yo guhura n'Amagaju ni ikibazo gikomeye cyane, kuko kwiringira kuzabona amanota i Huye bisa n'ibidashoboka. Byongeye ikipe y'Amagaju kuri kiriya kibuga ntiyakunze korohera amakipe makuru. Niyo mpamvu nkomeza gusaba ko duharanira intsinzi ku mukino wa AS Kigali.

4. Tuzasoreza shampiyona ku kibuga cya Bugesera, ikipe ya Bugesera nayo iri mu rugamba rwo kurwanira kutamanuka. Bugesera nayo yagaragaje ko ku kibuga cyayo bitugora cyane kuyiva imbere. Kuba Bugesera tuyiri imbere tuyirusha inota rimwe gusa, ni ukuvuga ko ejo tudatsinze AS Kigali, yo igatsinda umukino wayo yahita iducaho, rero kuzajya guhura nayo yaraduciyeho byaba bigoranye cyane kuruta uko twazahura nayo twarizigamiye amanota y'umukino wa AS Kigali.

5. Mu mikino iheruka, twaritanze cyane, kandi byatanze umusaruro! Ese byaba bimaze iki tudasigasiye ibyo twagezeho? Ese byaba bimaze iki kuba twaritanze, hanyuma twagera ku ndunduro tukarekura? Dusigaje imikino ine gusa, urugamba turwana rwo kutamanuka rusigaje ibyumweru 3 byonyine! Kuki twacika intege kandi igiti cyari kimaze kwera imbuto tugeze igihe cyo kuzisarura? None se duharire inyoni abe ari zo zisoroma izo mbuto?

Umwanzuro

Hamwe na Gorillas' Coffee

Gorillas' Coffee

Tugomba gutsinda AS Kigali byanze bikunze, kandi kubigeraho bishoboka gusa twese dushyize hamwe. Hakenewe uburyo bw'amikoro, buri wese yigomwe uko Nyagasani amushoboza. Abakinnyi bacu tugomba kubagusha neza, tugomba kubaha motivation kugira ngo ejo bazinjire mu mukino bameze neza, bagomba kwinjira mu mukino bashaka intsinzi kuva ku munota wa mbere kugera ku munota wa nyuma, ariko na none ni twe twese tugomba kubigiramo uruhare.

Inkunga zo gutegura uyu mukino zoherezwa kuri code: *182*8*1*444400# ya Kiyovu Sports.

Makuta Robert

Tresorier wa Kiyovu Sports