Kunganya na Muhazi bidukangurire kurushaho kurwanira ishyaka ikipe yacu

Kunganya na Muhazi bidukangurire kurushaho kurwanira ishyaka ikipe yacu

Umukino waduhuje na Muhazi United wasojwe amakipe yombi ananiranwe, anganya ibitego bibiri kuri bibiri, bityo agabana amanota, buri yose yiyongeraho inota rimwe. Ibyo bikaba byaratumye urugamba rwo kurwanira kutamanuka rurushaho gukomera.

Ni umukino byari byitezwe ko Kiyovu Sports ikomeza mu mwuka w'intsinzi, maze ikazamura intera y'amanota ayitandukanya n'umurongo utukura, kandi igakomeza kugarurira abakunzi bayo icyizere cyo kutazamanuka mu cyiciro cya 2; ariko siko byagenze, kuko yahuye na Muhazi yaje yariye karungu irwana no kuva ahantu habi.

Iyi kipe ya Muhazi Utd yakinaga ubona yambariye urugamba koko, kuko umukinnyi wa Kiyovu wabatwaraga umupira yahasigaga akaguru, biranatangaje cyane kuba uyu mukino wararangiye hadatanzwe ikarita itukura.

Rero inota ryabonetse kuri uyu mukino, ni iryo kwishimirwa cyane, kuko byashobokaga cyane no kutaribona, Imana nayo ibishimirwe. Ariko ni iki dukwiye gukuramo nk'isomo?

1. Dukwiye kwirinda gupfobya amakipe dusigaje guhura nayo, bitewe nuko dukeka ko adafite amazina aremereye muri ruhago nyarwanda, maze tukibwira ko imikino isigaye tuzayibonamo intsinzi bitworoheye.

2. Mu manota 12 asigaje guhatanirwa, iya mbere mu murongo utukura, ari yo Muhazi, ubu turayirusha amanita 4 yonyine, bisobanuye ko yo kimwe n'andi makipe aturi inyuma bitwaye neza bagatsinda imikino yabo, twe tugatsindwa imikino 2 gusa twakwisanga muri wa murongo utukura.

3. Tugomba kurushaho kwitanga no gushyira hamwe kugira ngo dutsinde ku bubi no ku bwiza imikino ibiri itaha, koko rero imikino iheruka yatugaragarije ko ubufatanye bwacu ari zo mbaraga zitugeza ku ntsinzi, kandi ko intsinzi atari ishyaka gusa, ko mu bihe tugezemo kubona intsinzi binagomba uburyo bw'amikoro.

4. Urugamba rwo kurwanira kutamanuka ubu nibwo rukomeye cyane, ariko na none ruri mu biganza byacu, icyo bidusaba ni kimwe gusa: ni ugukanguka tukarushaho kurwanira ishyaka ikipe yacu dukunda. Aho ikipe ihagaze ku rutonde uyu munsi si habi, ariko ubufatanye bwacu nibwo buzatuma ihaguma, ndetse tukanayizamura aheza ku rushaho.

5. Mu kinyarwanda bavuga ko ibya nyuma bica amazuru, iyi mikino ine ya nyuma ya shampiyona niyo ihatse ibyishimo byacu byo muri saison itaha, birakomeye, ariko birashoboka buri muyovu wese aho ava akagera uru rugamba arugize urwe.

Umwanzuro

Kugumisha ikipe yacu mu cyiciro cya mbere biri mu biganza byacu, none rero turusheho kuba hafi y'abakinnyi bacu, kandi turusheho kwitanga, kwigomwa no gushyira hamwe ubushobozi bw'amikoro budushoboza gukomeza umwuka mwiza mu ikipe yacu. Turusheho kurwana ishyaka kandi duharanire gutsinda imikino ibiri itaha nayo itoroshye kuko izaduhuza n'amakiye ya AS Kigali na Rutsiro FC.

Hamwe na Gorillas' Coffee

Gorillas' Coffee

Urugamba rurakomeye, rurakomeje, kandi kurutsinda biri mu biganza byacu dushyize hamwe!

Makuta Robert

Tresorier wa Kiyovu Sports