Dukomeze imihigo tuzamure Kiyovu

Dukomeze imihigo tuzamure Kiyovu

Kiyovu Sports ikomeje urugendo rwo kuzamuka ku rutonde nyuma yo gutsindira i Rubavu ikipe ya Etincelles ibitego bibiri ku busa (Etincelles 0 - 2 Kiyovu). Ni mu mukino wabaye buri bucye dutangira icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gutsinda uyu mukino byatuzamuye mu manota bitugeza kuri 24, bityo biduha icyizere ko gutsinda umukino utaha dufitanye na Mukura kuri uyu wa 6 i Huye byatuzamura ku rutonde tukagera ku mwanya wa 11 abo twegeranye baramutse bitwaye nabi. Icyo bidusaba ni uko dutsinda umukino wacu tutitaye kuby'abandi.

Byaragaragaye ko abana bacu bafite ubushobozi bwo gutsinda amakipe yose igihe cyose bameze neza twabahaye ibyo tubagomba, kandi igikuru muri ibyo ni agahimbazamusyi tubaha igihe batahukanye intsinzi. Ni muri uru rwego mbasaba nk'abakunzi b'akadasohoka ba Kiyovu Sports gukomeza imihigo ubudacogora kugira ngo dukomeze tuzamure ikipe yacu, bityo biduhe icyizere cyo kuzaguma mu cyiciro cya mbere hakiri kare.

Hamwe na Gorillas' Coffee

Gorillas' Coffee

Koko rero gutsinda Mukura ni intambwe ikomeye cyane, ariko isaba ubufatanye n'ubwitange bwacu twese kugira ngo bigerweho, ni n'uburyo bwiza bwo guhesha ishema abacu twibuka batuvanwemo imburagihe, bataha bazi ko Kiyovu yacu ari Imparirwakurusha, nimucyo duharanire ishema tubakesha dutsinda imikino yose isigaye muri iyi saison. Inkunga yo gushyigikira umukino wa Mukura inyuzwa kuri code *182*8*1*444400# ya Kiyovu Sports

Makuta Robert Tresorier wa Kiyovu Sports

#KwibukaTwiyubaka