Gutsinda Amagaju ni icyerekezo cy'umunezero

Gutsinda Amagaju ni icyerekezo cy'umunezero

Bayovu nkunda, mu Kinyarwanda bavuga ko ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga! Yee ni byo rwose, nyuma yo gutsinda Rutsiro tugashimangira ko tugumye mu cyiciro cya mbere byateye imitima y'Abayovu benshi, niba atari bose, kwiruhutsa! Kandi koko nta mugayo, kuko byari nko gutsinda urugamba rukomeye, si kenshi bibaho ko ikipe ya Kiyovu yisanga mu rugamba rwo kurwanira kutamanuka.

Rero uyu mwaka w'imikino wabereye mubi cyane Abayovu, wagaragayemo byinshi biteye agahinda, wagaragayemo byinshi biteye ishavu, ndetse wabaye ikigusha ku Bayovu benshi bazinukwa ruhago! Ikipe ya Kiyovu Sports yaguye hasi, igwa mu rwobo rurerure, nyamara iyo Abayovu benshi badakanguka, iyo Abayovu batamenya ko kugwa atari bibi, ko ikibi ari ukunanirwa guhaguruka nkuko Abashinwa babivuga, ibyishimo twagize nyuma yo gutsinda Rutsiro ntibyari gushoboka.

Turashimira byimazeyo Abayovu bose bambariye uru rugamba, bararufashe barugira urwabo barwana umuhenerezo, kandi barutsindana ishema n'isheja: hari abatanze inkunga y'amafaranga, hari abatanze inkunga y'ibitekerezo, kimwe n'abafashe amacumu n'imiheto bahangana n'umwanzi karahava, hari abashyushyarugamba batakanzwe n'izuba ry'igikatu cyangwa imvura y'amahindu batera urwamo ubudahuga bogeza abakinnyi bacu, abaherekeje ikipe amanywa n'ijoro, abo bose bakwiye kwambikwa impeta z'impotore no kwambikwa ikamba ry'umutsindo. Nyamara uwo mutsindo twagezeho tugomba kuwukomeraho no kuwubungabunga ngo ejo tutongera kugwa tugasubira ku k'ejo.

Mu mikino yo kwishyura, kugeza ubu Kiyovu Sports niyo kipe ya 2 yagize amanota menshi agera kuri 25 inyuma ya APR yashoboye kugira 30! Abenshi ntibabibona, ariko bisobanuye byinshi ku cyerekezo cy'ejo hazaza! Ni ngombwa cyane guharanira gutsinda imikino 2 isigaye kugira ngo dukomeze kugaragaza ko Kiyovu ari ikipe nkuru kandi nziza buri wese yifuza kubera umufatanyabikorwa no gushoramo imari. Uyu mwaka mwarabibonye ko Kiyovu yiyambaje kenshi ubuntu bw'abakunzi bayo, ibibazo byinshi by'uburyo bw'amikoro byakemuwe n'inkunga z'abanyamuryango bayo, nyamara ntibyari bikwiye, kuko abakunzi bakagombye gukenerwa ku kibuga baje gushyigikira ikipe yabo no kuronka ibyishimo.

Abaterankunga bakuru dufite uyu munsi, igihe cyo kuvugurura amasezerano dufitanye, ubu agana ku musozo, tuzaba dufite uruvugiro imbere yabo igihe cyose tuzaba tubagaragariza ko Kiyovu ari ikipe nkuru, kandi nziza kabone n'ubwo yanyuze mu bibazo bikomeye cyane, bizorohera ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kubagaragariza ko ikipe yagera kuri byinshi ibyiza igihe cyose yakemurirwa ibibazo by'amikoro, kuko inkunga nke yashoboye kugenerwa zitayibujije kuba ikipe nziza, ndetse bizanarema icyizere mu bandi bashoramari bazabona ko bafite inyungu nyinshi biyemeza gukorana n'ikipe ikomeye.

Bayovu nkunda, gutsinda Amagaju ni icyerekezo cy'umunezero, gutsinda Amagaju ni ugushimangira ko Kiyovu ari ikipe nkuru yo kwiringirwa, ariko na none ni uguhanagura igisebo cy'ibitego 2 byose badutsindiye ku kibuga cyacu mu mukino ubanza. Abanyarwanda bavuga ko nta kabiri mu rugo rw'umugabo! Tudatsinze umukino w'Amagaju byatugira insina ngufi muri ruhago nyarwanda, byagaragaza ko Kiyovu ari ikipe iciriritse nk'izindi zose! Ariko rero gutsinda Amagaju tugomba kubiharanira. Ntitugomba kurekura uyu mukino kuko nshingiye ku byo mbona Abayovu benshi basa nk'abarekuye, tureke gutekereza ko twabonye icyo twashakaga, oya turacyafite undi muhigo tugomba kwesa, kandi tugomba kugaragaza no kurinda ubuhangange n'ubuhangare bwa Kiyovu!

Hamwe na Gorillas' Coffee

Gorillas' Coffee

Uburyo bwo kubigeraho twarabubonye, turabuzi neza, umuvuno turawuzi, ni ugushyira abana bacu mu mwuka mwiza, ni ukubagumisha mu mwuka w'umutsindo nkuko bawumazemo igihe. Abana bacu batweretse ko iyo batsinze tukabaha agahimbazamusyi barakomeza bagatsinda, dukomeze twigomwe, dukomeze twitange prime y'umukino wa Rutsiro bayibone mbere yuko bahangana n'amagaju. Kuba umukino warigijwe inyuma ukimurirwa kuwa 4 tariki ya 22/05/2025 ni amahirwe twahawe yo kurushaho kubategura neza. Inkunga za prime zoherezwa kuri kode: *182*8*1*444400# ya Kiyovu Sports Association.

Mugire amahoro

Makuta Robert

Tresorier wa Kiyovu Sports