"Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze; kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe, wageneye imiryango yose. Ni we rumuri ruboneshereza amahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !" (Luka 2, 29-31).
Bayovu nkunda, si kenshi inkuru z'umupira w'amaguru zibimburirwa n'amagambo ya Bibiliya Ntagatifu / Bibiliya Yera. Nyamara hari igihe umuntu abona ibiri kuba akagira ngo ni bishyashya, nyamara wasubiza amaso inyuma ugasanga mu mateka y'isi harabayeho byinshi bisa nabyo. Ndahamya ko uyu munsi Abayovu twari tuwutegereje igihe kirekire, ndahamya ko uyu munsi Abayovu twese dufite ibyishimo by'igisagirane. Uyu munsi Abayovu twese twari dutegereje ko ubuhangange n'ikuzo ry'Imana bitwigaragarizaho!
Nibyo byabaye, ikuzo ry'Imana ryigaragaje! Twarashinyaguriwe, twamanuwe imburagihe mu cyiciro cya 2, ubuyobozi bwacu bwahawe itariki ntarengwa ko bitazagera mu kwa 12/2024 butarahirima, uwitwa umuyovu yari yarabaye agaterasoni mu isi ya Rurema; ariko ntibari bazi ko Imana ari yo Nkuru, bari birengagije ko agati kateretswe n'Imana kadahungabanywa n'umuyaga! Nta n'ubwo bari bazi ko Imana itajya ikoza isoni abayiringira (Zaburi 25), none dore nibo bakozwe n'ikimwaro! Nyagasani ntiyatuma abanzi bacu batwishimiraho! Rero kimwe n'umusaza Simewoni, muri ya mvugo y'Abanyarwanda bakuru sinaba mennye, ngize nti: "Nyagasani sezerera umugaragu wawe mu mahoro!"
Bayovu nkunda, gutsinda Rutsiro bidushyize ku manota 37 ashimangira ko tugumye mu cyiciro cya mbere bidasubirwaho! Uyu mwaka w'imikino waradushaririye kurusha isogi ku mpamvu zitaduturutseho abantu bose bazi, nyamara abenshi birengagiza nkana ku mpamvu z'umwijima bo bonyine bazi bakanamenya icyo bagamije, bakanabikomeza kugira ngo bakunde basige icyasha Abayovu, by'umwihariko abayobozi babo ku isonga.
Kurenga ibibazo twanyuzemo ugashimangira kuguma mu cyiciro cya mbere shampiyona isigaje iminsi 2 yose bigaragaza ubutwari n'umurava bidasanzwe byaranze ikipe ya Kiyovu Sports, kuva ku mwanya wa nyuma ubu bikaba binashoboka guhatanira umwanya wa 4 bidusigiye isomo rikomeye ko igihe cyose Abayovu dushyize hamwe twagera kuri byinshi, ndetse bikomeje bityo n'igikombe cy'umwaka utaha twatangira kugitekereza.
Uyu mwaka w'imikino waradushaririye bikabije, nyamara uyu munsi turishimye, turanezerewe, mu gitabo cya Mwene Siraki aragira bati: "Ibyishimo by’umutima, ni bwo buzima bw’umuntu, kandi umunezero ni wo umutera kuramba." (Siraki 30,22)
Uyu mugoroba Abayovu turishimye, kandi ibyishimo dufite biratwongerera iminsi yo kubaho! Ntawe naba nshutse mbwiye Abayovu aho bari hose kwigabiza utunywero twose tubegereye, buri wese atumize icyo abasha ubundi yiyishyurire. Mwene Siraki akomeza agira ati: "Divayi ni ubuzima ku muntu, iyo uyinyoye mu rugero. Ubuzima bumariye iki umuntu utagira divayi? Kandi yararemewe gushimisha abantu! (Siraki 31,27). Bayovu nkunda, tunywe twishime ubushize twatsinze AS Kigali, byari nko gutwara igikombe cy'Umujyi, igikombe cy'impozamarira, none intsinzi y'uyu munsi dutsinze Rutsiro, ariko ni nko gutwara igikombe gitsiratsije abanzi bacu! Bari bazi ko bazatwisimiraho none ni twe tubishimyeho!
Mu gusoza Bayovu nkunda, kugira ngo tuzasoze uyu mwaka mu byishimo, rugomba gutsinda imikino 2 yacu isigaye, uw'Amagaju n'uwa Bugesera. Ibyo kugira ngo tubigereho, tugomba gukomeza gushyira hamwe imbaraga zacu n'ubwenge bwacu, tugomba gukomeza gushyira abakinnyi bacu mu mwuka mwiza! Bakomeje kubitwereka ko iyo tubahaye ibyo bifuza nabo batadutenguha! Tubahe agahimbazamusyi mbere y'umukino w'Amagaju, byange bikunde bazabikora, bazatsinda bakomeze kuduha ibyishimo.
Hamwe na Gorillas' Coffee
Inkunga za prime zoherezwa kuri code 18281444400# ya Kiyovu Sports Association.
Mugire amahoro.
Makuta Robert
Tresorier wa Kiyovu Sports
