Igitego cya Placide cyahesheje Kiyovu Sports Club amanota atatu ya mbere muri BK Pro League 2026-2027

Igitego cya Placide cyahesheje Kiyovu Sports Club amanota atatu ya mbere muri BK Pro League 2026-2027

Kiyovu Sports club yabonye intsinzi ya mbere nyuma yo gutangira nabi shampiyona BK Pro League 2026-2027

Ni umukino wabaye ku wa kabiri tariki 15 Nzeri 2026 kuri Kigali Pelé Stadium, ukaba ariwo wabimvuriye iyindi y'umunsi wa gatatu.

Mu minota 15 ya mbere, amakipe yombi yakiniraga mu kibuga hagati ariko Kiyovu Sports club igasatira kurushaho ndetse yabonyemo koruneri eshatu nubwo ntacyo zatanze.

Ku munota wa 40 nibwo Kiyovu Sports club yabonye uburyo bukomeye bwashoboraga kuvamo igitego,ahoKirongozi yateye ishoti rikomeye rifatwa n’umunyezamu Ibrahima Daouda wa Bugesera Fc

Nyuma y'iminota ibiri gusa,ku munota wa 42 ku ikosa Kaneza Augustin yakoreye Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu Sports Club inyuma y’urubuga rw’amahina .Umusifuzi yatanze kufura maze iterwa neza na Nsanzimfura Keddy,maze umupira usanga Rwabuhihi Placide mu rubuga rw’amahina ahagaze neza maze ateramo umutwe mu izamu umunyezamu wa BugeseraFc Ibrahima ntiyamenya uko bigenze.

Maze kiyovu Sports Club ifungura amazamu. Iminota 45 yarangiye nta kindi gitego kibonetsemo.

Mu minota y’inyongeraKiyovu Sports Club yabonye amahirwe abiribyashoboraga kuvamo ibitego ariko Kagayo Hassan na Hakim Hamiss ariko batera amashoti adakomeye afatwa na Ibrahima Daouda wa Bugesera Fc. Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports club iyoboye n'igitego 1-0 Bugesera Fc.

Mu Gice cya Kabiri

Mu gice cya kabiri, Umutoza wa Bugesera fc Gatera Moussa yakoze impinduka akura mu kibuga Nshuti Kevin, Isingizwe Rodrigue, Kaneza Augustin na Ndikumana Danny, ashyiramo Nshimirimana Darcy, Rugangazi Prosper, Nkubana Marc na Bahunga Mwisha Joel.

Mu gihe umutoza wa Kiyovu Sports Club Mark Harrison nawe yakoze impinduka zirimo Bayo Cherif wasimbuye Nsanzimfura Keddy, Gihozo David wasimbuye Kagayo Kagayo na Harerimana Abdalaziz wasimbuye Mugisha Didier.

Ku munota wa 53,Kiyovu Sports Club yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe na Hakim Hamiss, ukurwamo na Daouda mbere y’uko Kirongozi Richard asubizamo ukajya hejuru y’izamu. Ku munota wa 65 Gihozo David na we yagerageje ishoti ry’umupira ugendera hasi ryakuwemo n’uyu munyezamu wa Bugesera FC .

Bugesera fc ibifashijwemo na Hirwa Jean De Dieu na Rwibutso Job bakomeje gushaka uko kwishyura igitego mu minota 10 ya nyuma, ariko umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad ababera ibamba.

Umukino warangiye Kiyovu Sports Club yegukanye amanota atatu nyuma y'uko yarimaze igihe idatsinda Bugesera FC.Kuko mu mikino itanu yaherukaga kubahuza Kiyovu Sports Club yanganyije imikino 2 itsindwa 3.

Myugariro wa Kiyovu Sports, Rwabuhihi Aimé Placide, ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gutsinda igitego cyaheshejeKiyovuSportsClub intsinzi.

Kiyovu Sports Club izagaruka mu kibuga ikina na Marine FC ku wa 10 Ukwakira mu gihe Bugesera FC izaba yakiriye Etincelles FC.