Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo

Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo

Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo mu bwumvikane

Umwongereza Harrison nyuma yo kugirwa umutoza wa Kiyovu Sports Club tariki 10 Kanama 2026 yamaze gutandukana nayo nyuma y'iminsi 58 atangiye kuyitoza.

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Club David yavuze ko umutoza ariwe wahisemo kugenda,avuga ko nta kibazo na kimwe yagiranye n'ubuyobozi cyangwa undi uwariwe wese muri Kiyovu Sports Club. Harrison kuva yagera muri Kiyovu Sports Club yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Coupe 2026) atsinzePolice fc igitego 1-0 nyuma yo gusezerera mukura muri 1/2.

Kiyovu Sports Club idatwara igikombe kuko yaherukaga igikombe mu mwaka w'i 1992 ubwo yatwaraga shampiyona.Iki gikombe yagitwaye nyuma yimyaka 34.

Muri Shampiyona Bk Pro League 2026-2027 yaramaze gutoza imikino itatu muriyo mikino yatsinzwe imikino ibiri atsinda umukino umwe.

Yatsinzwe na Gorilla fc igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium na Musanze fc kuri Stade Ubworoherane igitego 1-0.

Yatsinze Bugesera Fc igitego 1-0.cyatsinzwe na Rwabuhihi Aime Placide.

Akaba asize Kiyovu Sports Club ky mwanya wa 11 muri BK Pro League 2026-2027.

Nyuma yo kugenda ubu ikipe irimo gutozwa naSebareraAyubu mu gihe bari gushaka umutoza mukuru.