• Dukomeze imihigo tuzamure Kiyovu

    Kiyovu Sports ikomeje urugendo rwo kuzamuka ku rutonde nyuma yo gutsindira i Rubavu ikipe ya Etincelles ibitego bibiri ku busa (Etincelles 0 - 2 Kiyovu). Gutsinda uyu mukino byatuzamuye mu manota bitugeza kuri 24, bityo biduha icyizere ko gutsinda umukino utaha dufitanye na Mukura kuri uyu wa 6 i Huye byatuzamura ku rutonde tukagera ku mwanya wa 11 abo twegeranye baramutse bitwaye nabi.

  • Dutere inkunga Kiyovu, tuyirinde kumanuka

    Kiyovu Sports muri uyu mwaka w'imikino yabaye, kandi iri mu bibazo by'ingutu bikeneye ko twe twese Abayovu duhuriza hamwe imbaraga zacu, ubumenyi bwacu n'ubushobozi bwacu, bwaba ubw'ibitekerezo, bwaba ubw'amikoro, bwaba ubw'ibikorwa ndetse n'ubwo kuvuga rikijyana mu nzego zinyuranye kugira ngo tuyivane mu rwobo irimo.