Imikino twakinnye mu bihe bishize yatugaragarije ko dufite ikipe nziza yatugeza ku byishimo twifuza yitaweho uko bikwiye. Ejo bundi nabagaragarije ukuntu amakipe 4 yonyine ariyo afite umutekano w'amanota ahagije kugira ngo agume mu cyiciro cya mbere.
Ese niba ikipe ya 5 itariringira kutamanuka, bishoboka bite ko Abayovu turi ku mwanya wa 9 twumva ko ntacyo bitubwiye? Umupira wa none siwo wa kera, biratandukanye mu myumvire no mu migirire.
Kera, umupira wari loisir -kwishimisha- ku bawukina, intego ikaba imwe gusa, guharanira ishema ry'umutsindo! Wasangaga abakina umupira babikora nyuma y'indi mirimo ibabeshejeho, ubundi bakishimisha, habaho amarushanwa bagaharanira ishema ryo gutwara igikombe, nuko bakarangwa n'ishyaka ryo guharanira intsinzi, kandi bakagira umwete wo kubigeraho nta kindi bakurikiye uretse bya byishimo.
Mu bihe tugezemo ibintu byarahindutse, gukina umupira byabaye profession -umwuga-, biba umwuga utunze abawukina, abawukoramo imirimo itandukanye, tutaretse na ba rusahuriramunduru bashakamo indonke mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ibi rero byatumye ababa mu isi ya ruhago intego nyamukuru bayigira kwinjiza amafaranga mbere ya byose, nuko ishema ry'intsinzi rigengwa n'akayabo k'amafaranga ashorwa mu mukino, ndetse n'abakinnyi bakagaragaza ishyaka bashingiye ku ngano y'indonke bategereje mu mukino cyangwa se biturutse hanze yawo.
Koko rero muri iki gihe, gutunga ikipe y'umupira w'amaguru birahenze, ndetse birahenze cyane, ibitangwa ku bakinnyi ubwabyo ni byinshi, ibitangwa ku myitozo, ku gutegura umukino ngo abakinnyi bagere mu kibuga ubwabyo birahenze ibya ba rusahuriramunduru byo nta n'uwamenya ingano yabyo kuko akenshi bikorerwa mu mwijima, ikibabaje muri byose nuko usanga birusha imbaraga ibikorerwa mu rumuri!
Rero abakunzi ba ruhago nta kindi kibajyana ku kibuga uretse kubona ibyishimo babiheshejwe nuko ikipe yabo bihebeye ikina neza, igakina umupira usukuye urimo amayeri menshi, amacenga n'amashoti, ibitego n'intsinzi. Hambere abakinnyi bacu bari IMPARIRWAKURUSHA, ibyo bakabigeraho kubw'ishyaka n'umuhate, bagatsinda amakipe batayababariye, bagatahukana intsinzi bagatwara ibikombe; none uyu munsi abakinnyi bacu bahindutse ba BANZUYAMPENKUNDENGUKINIRE, babaye ba natsinda natsindwa birakureba, bati: icyo dupfana nuko ubanza kumpa ayanjye! Ab'ubu we, isi irazunguruka kandi ntiwayisiga cyangwa ngo igusige, tugomba kujyana na yo.
Mu Kinyarwanda bavuga ko ushaka inka aryama nka zo! Natwe turashaka ibyishimo, abo tubishakaho, ababiduha ni ba banzuyampe! Cyakora muri Kiyovu Sports, mu bihe bya none bagaragaje ko iyo tubanje kuyabaha babikora uko tubyifuza, batweretse ko igihe cyose twinjiye mu gakino kabo bahinduka ba mudatenguha! Tubasaba intsinzi, iyo bayiduhaye tukabaha agahimbazamusyi, ejo barongera bagatsinda, twananirwa cyangwa tugateshuka bakadushengura imitima, bagatsindwa nk'abadahari.
Nyuma yo gusobanukirwa neza n'aka gakino k'abana bacu, nyuma yuko badutsindiye AS Kigali, kandi tukaba tukeneye ko banadutsindira Rutsiro, icyo dusabwa turakizi, icyo tugomba gukora ni kimwe rukumbi, tubahe agahimbazamusyi mbere y'umukino, nicyo cyonine kiduha icyizere cyo gutsinda umukino wo kuwa 5. Ndashimira byimazeyo abayovu bose bamenye iryo banga bararisobanukirwa, ubu bakaba bamaze kwitanga, batanga prime n'umutima mwiza, Nyagasani abakomereze uwo mutima, abakomereze urwo Rukundo bafitiye Kiyovu, nyamara haracyabura byinshi, prime imaze kwakirwa ntiragera kuri 2/3 by'ikenewe.
Tugarutse ku mukino wa Rutsiro, ni umukino usobanuye byinshi cyane, kuko kuwutsinda bishimangira ko urugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere turutsinze, mu gihe kuwutsindwa bidusubiza mu kaga n'agahinda ko kuba mu murongo utukura, bityo bikatwongerera amagorwa yo kuzatsinda uru rugamba. Ngire icyo nibariza Abayovu batarafata icyemezo cyo kugira icyo bigomwa kugira ngo iyi prime iboneke: Ese koko birakwiye ko tujenjeka umukino wa Rutsiro?
Ku bwanjye igisubizo ni oya! Ntabwo bikwiye na gato ko tujenjekera Rutsiro, uyu mukino tugomba kuwutsinda byanze bikunze bitewe n'impamvu navuze haruguru. Ndabasabye, Bayovu nkunda, inkunga ya prime y'umukino twatsinze AS Kigali tuyitange vuba na bwangu, kugira ngo abakinnyi bacu babe mu mwuka mwiza! Koko rero ntituzabyicuza bibaho, ahubwo ni ukuramira ibyiza tumaze kugeraho byo kugarura ikipe mu bihe byiza. Nta n'icyo byaba bimaze ibyo twatanze byose ngo dukunde tugere hano tubirekuye bikaduca mu myanya y'intoki kubera kujenjeka mu myiteguro y'umukino umwe gusa.
Hamwe na Gorillas' Coffee
Nyagasani adufashe kubyumva kimwe, kandi adushoboze gufatanya uru rugamba njye ntekereza ko ari rwo rwa nyuma tukagera ku mutsindo!
Mugire amahoro.
Makuta Robert
Trésorier wa Kiyovu Sports
